^
PARUWASI YA MUHORORO YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO
PARUWASI YA MUHORORO YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO

Ku wa gatandatu tariki ya 19 Gashyantare 2022, muri Paruwasi ya Muhororo hizihijwe umunsi mukuru w’urubyiruko. Ni  Umunsi usanzwe wizihizwa buri mwaka kuwa 31 Mutarama, ku munsi mukuru wa mutagatifu Yohani Bosiko, umurinzi w’urubyiruko. Gusa ariko muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya covid-19 hari hashize imyaka irenga ibiri uyu munsi utizihizwa. Nyuma y’iki gihe cyose umunsi mukuru w’urubyiruko washyize urizihizwa muri Paruwasi ya Muhororo. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba ari nayo y’iyogezabutumwa ry’urubyiruko muri uyu mwaka iragira iti : ʺHaguruka kuko nkugize umuhamya w’ibyo wabonye’’ (Int26, 16) ninayo yabaye impakanizi mu birori byose by’uyu munsi. Uyu munsi mukuru w’urubyiruko wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye i saa tatu za mugitondo, giturirwa muri Paruwasi ya Muhororo, kiyoborwa na ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Muhoror, Padiri Themistocles UFITIMANA. Amasomo matagatifu yasomwe, isomo rya mbere ryavuye mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi, (Fil 4, 4-9) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Matayo (Mt 5, 13-16).

Mu nyigisho ye, Padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Muhororo, Padiri Themistocles UFITIMANA, yibukije urubyiruko ko ibyishimo by’ukuri bikomoka kuri Nyagasani nk’uko Pawulo mutagatifu yabisabaga Abanyafilipi, bityo buri muntu cyagaharanira kubaho mu kuri, mbese tukarangwa n’ingeso nziza. Padiri yakomeje yibutsa ko umujene w’umukristu Gatolika agomba kuba bandebereho, agaharanira ko abandi baryoherwa aho kubabera kibihira, bityo akamurikira abandi kandi akaba koko umuhamya w’urukundo rw’Imana

Iki Gitambo cy’Ukaristiya cyaririmbwe n’amakorali atandukanye y’urubyiruko yo muri Paruwasi ya Muhororo ariyo: Saint Paul (Rusebeya), korali y’Urubyiruko rwa Rubona, Pueri cantores, Saint François d’Assise, Regina Pacis, Indabo za Mariya (Nyagisagara) na Rosa mystica (Kabyiniro).


Nyuma yo gufata amafoto y’urwibutso, hakuriyeho ibirori byabereye ku kibuga kiri imbere ya kiliziya ya paruwasi Muhororo.

 Ibirori byafunguwe n’ijambo ry’ikaze ry’umukuru w’urubyiruko ariwe Antoine MUGESERA, aho yashimiye urubyiruko rwose rwitabiriye uwo munsi, aboneraho kwerekana no kwifuriza ikaze abashyitsi baturutse hirya no hino. Umushyitsi mukuru ni Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhororo Padiri Martin BAMFASHEKERA. Abandi bashyitsi baje gushyigikira urubyiruko rwa Paruwasi ya Muhororo harimo : Padiri ushinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Paruwasi ya Gatovu, uhagarariye urubyiruko muri Karere k’Ubutumwa ka Muhororo, uhagarariye urubyiruko muri paruwasi ya Rususa, uhagarariye urubyiruko muri Paruwasi ya Mutagatifu Andereya ya Gitarama ndetse n’uhagarariye  Santrali ya Rusebeya.

Mu rwego rwo gususurutsa habaye amarushanwa y’urubyiruko rwakoze ibihangano bitandukanye birimo : indirimbo, imbyino, imivugo ndetse n’ikinamico. Abahize abandi muri buri gihangano ni aba bakurikira:

Indirimbo: LIGHT SINGERS yabonye amanota 17.5/2

 Imbyino: itorero Humeka   yabonye amanota    15/20

 Imivugo: Joyeuse na Clémentine     babonye amanota 13.5/20

Ikinamico: Santarali ya Rusebeya       yagize amanota  13.8/20

Nyuma y’amarushanwa hakurikiyeho ijambo rya Padiri ushinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Paruwasi ya Muhororo. Mu ijambo rye yongeye kwibutsa urubyiruko amagambo atanu mutagatifu Yohani Bosiko yakundaga kubwira urubyiruko ariyo: Ubumuntu, Umutima, Kubana, Ubushake n’Ibyishimo. Yavuze kandi ko urubyiruko ariyo mizero ya Kiliziya ko bityo batagomba gusigara muri gahunda za kiliziya nko kwitabira umuryango remezo no gutanga ituro rya kiliziya.  Asoza yagize ati: “koko ni tube amabuye mazima yubatse ingoro y’Imana”. Aboneraho no kwerekana abari butange ibihembo aribo: Padiri Mukuru, Padiri Martin BAMFASHEKERA, Padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Gatovu, Padiri Didier UWINEZA, na MUGESERA Antoine uhagarariye urubyiruko muri Paruwasi ya Muhororo.

PARUWASI NYINA WA JAMBO RUSUSA YIZIHIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 30 IMAZE ISHINZWE
Lire Plus
PARUWASI YA MUHORORO YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO
Lire Plus
DIYOSEZI YA NYUNDO: UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO MURI PARUWASI YA MUBUGA
Lire Plus