^
NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI KATEDRALI YA NYUNDO GUHIMBAZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRAMARIYA ABWIRWA KO AZABYARA UMWANA W’IMANA
NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA YIFATANYIJE N’ABAKRISTU BA PARUWASI KATEDRALI YA NYUNDO GUHIMBAZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRAMARIYA ABWIRWA KO AZABYARA UMWANA W’IMANA

Ku itariki ya 27 Werurwe 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yifatanyije n’abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Nyundo kwizihiza umunsi mukuru wa Bikiramariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, umurinzi wa Paruwasi Katedrali ya Nyundo.  Uwo muhango wabereye mu Gitambo cy’Ukaritiya cyaturiwe muri kiliziya ya Paruwasi Katedrali ya Nyundo witabirwa n’abakristu, Abihayimana n’Abasasedoti.

Amasomo matagatifu yazirikanwe muri iki Gitambo cy’Ukaristiya ni ayo ku munsi mukuru wa Bikiramariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana. Isomo rya mbere ryavuye mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 7, 10-14), zaburi ni iya 40. Isomo rya kabiri ryavuye mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (He 10, 4-10) naho Ivanjili ni iya Mutagatifu Luka (Lk 1, 26-38). Uyu munsi mukuru ubusanzwwe wizihizwa ku itariki ya 25 Werurwe buri mwaka, mbese habura amazi icyenda ngo hahimbazwe umunsi mukuru w’Ukwigira umuntu kwa Jambo.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yabwiye imbaga y’abakristu ko guhimbaza uwo munsi wa Bikiramariya abwirwa na Malayika Gabriyeli ko azabyara Umwana w’Imana byongera kubafasha kuzirikana umwanya uwo Mubyeyi w’Imana afite mu mugambi wo gucungura mwene muntu. Yagize ati : « Bikiramariya ni uwa mbere mu kwakira ugushaka kw’Imana, nta wamuhiga. Niyo mpamvu ari urugero rukomeye rwo kwakira Ijambo ry’Imana. Ni urugero rw’abo bose bashashaka Imana, bagatega amatwi Ijambo ryayo, kandi biteguye kuryakira, bakemera rikinjira mu buzima bwabo rikabahindura. Abakristu twese duhamagariwe kumva ko ubu butumwa Mariya yahawe na Malayika ari ubwacu twese. Natwe duhamagariwe kwakira Yezu mu buzima bwabo. »

Mbere y’uko Igitambo cy’Ukaristiya gihumuza, hakurikiyeho gutega amatwi ijambo rya Padiri Antoine Marie Zacharie MUSABYIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Nyundo, iry’uhagarariye abakristu n’ijambo nyamukuru ry’Umwepiskopi.

Padiri Antoine Marie Zacharie watangiye aha ikaze abashyitsi, yashimiye by’umwihariko Umwepiskopi wabahimbarije Igitambo cy’Ukaristiya. Yabwiye Umwepiskopi n’abakristu ko n’ubwo uwo munsi wahimbajwe ku buryo bworoheje, bazarushaho kuwuha imbaraga no kuwutegura neza haba ku rwego rwa Paruwasi, mu ma Santarali n’Imiryangoremezo batibagiwe ibigo by’amashuri n’andi matsinda atandukanye. Yashimangiye ko guha imbarga uwo munsi bizabafasha gutegura urugendo rwa yubile y’imyaka 125 Paruwasi Katedrali ya Nyundo imaze ibonye izuba. Iyi yubile ikaba iteganyijwe muri 2024. Yasoje ashimira abakristu uruhare rwabo mu kwiyubakira Paruwasi abizeza ko bazakomeza gufatanya kugirango Paruwasi ikomeze irangize neza ubutumwa bwayo bwo kwamamaza Inkuru nziza ya Kristu.

Ubwo bufatanye bwashimangiwe n’abakristu ubwabo mu ijwi rya Bwana Izabayo Emmanuel uhagarariye abakristu, wateruye mbere na mbere ashimira Imana ko yongeye kubahuriza hamwe nyuma y’igihe kirekire bugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Yanzitse ashimira kandi Umwepiskopi wa Nyundo ko abahoza ku mutima, akabasura kandi akabasabira mu masengesho aherekeza umunsi. Yasabye abakristu gufatira urugero kuri Bikiramariya, We, wemeye gukora ugushaka kw’Imana. Yabwiye imbaga y’abari bari aho bose ko ibyo babona ubu ari imbuto zeze ku bkorwa by’abakurambere b’iyo Paruwasi. Asoza ijambo rye, nawe yashimiye abakristu uruhare rwiza bagaragaza mu iterambere rya Paruwasi. Yaboneyeho gusaba Umwepiskopi ko abakristu ba Diyosezi ya Nyundo bajya bakorera ingendonyobakamana kuri Paruwasi Katedrali ya Nyundo kugirango bamenye amakuru n'amateka yayo n’aya Diyosezi ya Nyundo muri rusange.

Mu ijambo nyamukuru, Umwepiskopi wa Nyundo yashimiye Imana kandi yifuriza abakristu bose kugira umunsi mwiza wa Bikiramariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana. Yavuze ko guhimbaza umunsi wa bazina mutagatifu, bibafasha kuzirikana ubuzima abo batagatifu babayemo bakiri hano ku isi bityo nabo bikabera urugero rwiza rwo gukurikiza muri iyi nzira igana ubutagatifu. Yabwiye abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Nyundo ko Umubyeyi Bikiramariya, umurinzi wa Paruwasi, ari urugero rwiza rwo gukora ugushaka kw’Imana. Umwepiskopi yashimiye Abepiskopi bamubanjirije kubera ko bagize uruhare rukomeye cyane mu bikorwa byinshi kandi byiza.   Mbere nambere yashimiye Musenyeri Hirth ko yeguriye Vikariyati ya Nyundo Umubyeyi Bikiramariya, n’igihe ibereye Diyosesi ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI akayiragiza Bikiramariya Umubyeyi w’abakene.

Yashimiye kandi Abasaserdoti bakorera ubutumwa muri iyo Paruwasi ko batekereje neza bongera kwizihiza uyu munsi mukuru wa Paruwasi kandi bagatekereza ko byakorwa abakristu bahari. Yashimiye inzego zose zifatanya n’abasaserdoti kugira ngo Paruwasi ikomeze itere imbere. Agaruka ku bakristu, yabashimiye umugenzo mwiza wo kwitanga kandi abasaba kudacika intege, bagakomeza umurava wabo bafatanyije n’abasaserdoti,  kugirango Nyundo ikomeze ibe igicumbi cy’ubukristu n’ukwemera. Yabasabye kandi ko ifumba abakurambere babo mu kwemera bakije itazigera izima. Yashishikarije Abasaserdoti ko ubutaha bazategura uyu munsi banazirikana yubile y’imyaka 125 ishize Paruwasi Katedrali ya Nyundo ibonye izuba. Iyo yubile kandi ikazakurikirwa n’iy’imyaka 75 ya Diyosezi ya Nyundo ndetse na Yubile y’imyaka 25 hasojwe sinodi muri iyo Diyosezi.

Asoza yabwiye abakristu ko batagomba gucika intege kubera ko bari kumwe n’Imana nUmubyeyi Bikiramariya. Yabifurije kwitegura Pasika neza kandi asaba abagarukiramana kwitegura Batisimu neza no kuzakira neza ingabire z’Isakramentu rya Batisimu bamurikiwe n’urugero rwiza bakomora ku bakurambere babo mu kwemera.

Dusoza twabibutsa ko Paruwasi Katedrali ya Nyundo ari imwe mu ma Paruwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo. Yashinzwe mu mu 1901, ikurikira Save na Zaza. Ubu ibarizwa mu Karere k’Ubutumwa ka Gisenyi. Ifite Amasantarali 6, Inama (Succursales) 54 n’Imiryangoremezo 222. Paruwasi Katedrali ya Nyundo kandi ifite abakristu 62988. Abapadiri bayikoreramo ubutumwa ni Padiri Antoine Marie Zacharie MUSABYIMANA, Padiri Théodose MWITEGERE, Padiri Gérard BAZIRUWIHA na Padiri Eugène MURENZI.



PARUWASI NYINA WA JAMBO RUSUSA YIZIHIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 30 IMAZE ISHINZWE
Lire Plus
PARUWASI YA MUHORORO YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO
Lire Plus
DIYOSEZI YA NYUNDO: UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO MURI PARUWASI YA MUBUGA
Lire Plus