^
DIYOSEZI YA NYUNDO: UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO MURI PARUWASI YA MUBUGA

Kuwa 30 Mutarama 2022, hahimbajwe ku nshuro ya 17 umunsi mukuru wahariwe urubyiruko gatolika mu Rwanda. Ni umunsi ubusanzwe wizihizwaga ku irariki 31 Mutarama, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosiko, umurinzi w’urubyiruko. Ariko Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda, bemeje kuva 2005 ko uyu munsi uzajya uba ku cyumweru cya nyuma cya Mutarama, icyumweru cyegereye umunsi mukuru wa Mutaatifu Yohani Bosiko.

Muri Diyosezi yacu ya Nyundo, umunsi mukuru wahimbarijwe mu maparuwasi yose, ariko by’umwihariko wizihirijwe muri Paruwasi ya Mubuga ku rwego rw’Akarere k’Ubutumwa ka Kibuye, no muri Paruwasi ya Biruyi, ku rwego rw’Akarere k’Ubutumwa ka Gisenyi. Bwari ubwa mbere, uyu munsi mukuru wizihijwe ku rwego rwa Diyosezi.

Kuri Paruwasi ya Mubuga, ibirori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya, cyayobowe na Musenyeri Yohani Mariya Vianney NSENGUMUREMYI, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo. Yari agaragiwe na Padiri Fraterne NAHIMANA, Padiri mukuru wa Mubuga na Padiri Pasteur UWUBASHYE, umuhuzabikorwa w’ikenurabushyo mu rubyiruko mu karere k’ubutumwa ka Kibuye.

Umunsi mukuru witabiriwe kandi n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga, abajene bahagarariye abandi baturutse mu maparuwasi 11 yo mu karere k’ubutumwa ka Kibuye, komite y’urubyiruko ku rwego rw’akarere k’ubutumwa, urubyiruko rwa paruwasi ya Mubuga ndetse n’abakristu ba Paruwasi ya Mubuga.

Ubutumwa bwatanzwe

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, hatanzwe ubutumwa ku rubyiruko. Padiri Fraterne NAHIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mubuga, yahaye ikaze abashyitsi n’urubyiruko bitabiriye umunsi mukuru, anibutsa urubyiruko ko ari imbaraga za kiliziya. Yibukije urubyiruko ko rukunzwe, rwitaweho kandi rutezweho byinshi. Umujene uhagarariye abandi muri paruwasi ya Mubuga, Marie Chantal BAYISENGE, yashimiye Diyosezi ko yatoranyije Paruwasi ya Mubuga ko ari yo izakira umunsi mukuru, noneho by’akarusho kuba ari ubwa mbere ibirori nk’ibi byo ku rwego rwa zone bihereye ku Mubuga. Yashimiye kandi abajene baturutse mu mapuwasi ndetse n’abandi bashyitsi, anakangurira abajene gushyira mu ngiro impanuro bavanye muri noveni y’urubyiruko ndetse no kugira uruhare muri kiliziya bitabira amakorali, imiryango y’Agisiyo Gatolika, n’amakoraniro y’abasenga.

 Umujene uyoboye komite y’urubriruko ku rwego rwakarere k’ubutumwa, Modeste Rutebuka, yavuze ko bishimiye uyu mnsi mukuru, anashima Diyosezi uburyo idahwema kugenera urubyiruko umwanya wo kwitagatifuza. Yagarutse kubibazo urubyiruko ruhura nabyo, birimo covid-19 yatumye igenamigambi mu ngeri nyinshi ridindira, ubushomeri, kubura uburyo bwo kwidagadura, yavuze kandi ku kibazo cy’urubyiruko n’abakristu b’inkambi ya Kiziba batangiye kwiyubakira chapelle ariko ubushobozi bukaba buke.  Yashimiye Padiri, Umuhuzabikorwa w’ikenurabushyo ry’urubyiruko ucyuye igihe anaha ikaze Padiri umuhuzabikorwa mushya anamwifuriza ishya n’ihirwe mu butumwa ashinzwe bwo kwita ku rubyiruko. Yasabye ko abajene bitegura gushinga ingo bajya bategurwa neza, kugira ngo habeho imuryango iteguwe neza.

Umuhuzabikorwa w’ikenurabushyo ry’urubyiruko muri zone ya Kibuye, Padiri Pasteur UWUBASHYE, yagarutse kumpanuro urubyiruko rwakuye muri noveni yabanjirije umunsi mukuru, yibutsa ko urubyiruko  rwabonye akanya ko kuwitegura neza, bakoze na noveni, ibafasha kwitegura neza, yatangiye tariki 21 igasozwa tariki 29 Mutarama 2022. Insanganyamatsiko yayo yagiraga iti: Kuba umujene ni umugisha, ni amahirwe. Bityo basabwa kubyaza umusaruro ubwo bukungu Imana yabahaye banazirikana ko iminsi itajya isubira inyuma.

Yibukije urubyiruko ko iyo noveni yabashishikarije kwirinda kwangiza ubuto bwabo kuko muri ibi bihe bamwe mu bajeni bagenda bashyira ubuzima bwabo mu kaga, bishora mu biyobyabwenge, mu busambanyi, mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, mu bujura n’ubutekamutwe.

Yabwiye urubyiruko ko iyo noveni bakoze ndetse n’umunsi w’urubyiruko wabashyiriweho byagombye kubafasha kumenya amahirwe bafite mu buto bwabo bityo bakirinda kuyapfusha ubusa. Ntibakareke ubuzima bubacika bareba. Yibukije abari aho ko mu kwitegura uyu munsi mukuru, usibye noveni yakozwe, mu maparuwasi hari ibindi byagiye bikorwa n’urubyiruko: nko gufasha abakene, kubaha umuganda, hari n’abagize amahirwe yo gukora umwiherero ubafasha kwitegura banahabwa na penetensiya.

Yakomeje atanga amatangazo y’ibikorwa bihuza urubyiruko biri imbere anashimira Musenyeri, Igisonga cy’umwepiskopi, kubera umwanya yageneye urubyiruko anashimira Umwepiskopi by’umwihariko kuba yarabageneye intumwa iturute kuri Diyosezi, akaba yaremeye kandi ko uyu munsi uzajya wizihizwa ku rwego rwa Diyosezi, zone zombi. Yasabye abapadiri bashinzwe urubyiruko ndetse n’abajene bo muri komite za paruwasi kwita ku rubyiruko ruri mu mashuri abereka ko noveni yagaragaje ko urwo rubyiruko rufite inyota yo kumenya Imana.  Yakomeje ashishikariza urubyiruko kugira aho rubarizwa muri kiliziya, ashimira paruwasi ya Mubuga yemeye kwakira ibyo birori ikaba yaranabiteguye neza. Asoza yashimiye buri wese witabiriye umunsi mukuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mubuga, nawe yahawe umwanya w’ijambo, ashimira cyane Kiliziya yamutumiye muri ibyo birori anashima ubufatanye bwa kiliziya na Leta mu kwita ku mukristu ari nawe Munyarwanda. Asaba urubyiruko guha agaciro inyigisho zose kiliziya ibagezaho n’izo Leta idahwema kubategurira. Yibutsa urubyiruko ko ari zo mbaraga z’igihugu n’imbaraga za kiliziya, ko kiliziya n’igihugu bibatezeho byinshi.

Musenyeri Yohani Mariya Vianney NSENGUMUREMYI, igisonga cy’umwepiskopi, niwe wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori. Yashimiye paruwasi ya Mubuga imbaraga bashyize mu gutegura ibirori n’ubwiza byagaragaje. Yibukije urubyiruko ko Diyosezi ibahoza ku mutima, akaba ari nayo mpamvu bategurirwa amahuriro menshi: forum, ingendo nyobokamana, imyiherero, iminsi mikuru y’abatagatifu bisunga n’ibindi.

PARUWASI NYINA WA JAMBO RUSUSA YIZIHIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 30 IMAZE ISHINZWE
Lire Plus
PARUWASI YA MUHORORO YIZIHIJE UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO
Lire Plus
DIYOSEZI YA NYUNDO: UMUNSI MUKURU W’URUBYIRUKO MURI PARUWASI YA MUBUGA
Lire Plus